Home / Amahanga / Abantu basaga 500 bomuri Nigeria baguye mugitero cya Boko Haram

Abantu basaga 500 bomuri Nigeria baguye mugitero cya Boko Haram

Abantu babarirwa muri 550 bamaze kugwa mu bitero bitandukanye by’umutwe w’intagondwa wa Boko Haram kuba Perezida mushya Muhammadu Buhari yatangira kuyobora Nigeria mu mpera za Gicurasi 2015.

Nubwo Buhari yari yasezeranyije abaturage kurwanya Boko Haram yivuye inyuma, ibitero by’uwo mutwe byakomeje kwisukiranya ubutitsa.

Jeune Afrique ivuga ko igisasu cyahitanye abasaga 25 ku wa kabiri mu mujyi Zaria mu majyaruguru ya Nigeria. Icyo gisasu cyaturikiye mu biro by’ubuyobozi bw’uwo mujyi  abarimu n’abandi bakozi bari kwiyandikisha.

Mu rusengero i Potiskum

 

Ubuyobozi bwo muri ako gace bwatangaje ko umubare w’abaguye muri icyo gitero ushobora kwiyongera kuko inyubako cyatewemo yari irimo abantu barenga 100.

Ku mugoroba wo ku cyumweru nabwo ibitero bibiri byahitanye abantu  44 ahitwa Jos nyuma y’uko  bakirisitu batanu bari biciwe mu rusengero ahitwa Potiskum muri Leta ya Yobe.

Hiyongeraho ko ku wa Kane ku ya 2 Nyakanga, abantu 150 baguye mu bitero bya Boko Haram mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria.

Icyo gihe Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje  ko abarwanyi ba Boko Haram babarirwa muri 50 bateye umusigiti w’urusisiro rwa Kukawa bakarasa urufaya ku baturage batavanguye abana n’abakuru.

Ivomo: imvaho nshya

Kanda Hano ukomeze udukurikire kuri facebook , kuri twitter kanda hano
bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse.

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>